Saturday 12 April 2014



Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside mu 1994 ( Igice cya 2) - Lando Ndasingwa

  Muri iyi nkuru tugiyekubabwira ku munyapolitiki Landouard Ndasingwa bakunze kwita Lando wahoze mu ishyaka  PL. Mu kubakorera icyi cyegeranyo twifashishije Wikipedia,ibinyamakuru bitandukanye, Ubuhamya bwa bamwe mubo babanye muri PL ndetse n’igitabo Shake Hands with the Devil.


Ndasingwa Landouard wari Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza n’abaturage
Amakuru dukesha abarwanashyaka ba 2 ba PL batashatse kwivuga amazina, bavuze ko Ndasingwa Landouard yapfuye ku itariki ya 7 Mata 1994 arashwen’abajepe. Yishwe mu ntangiriro za Jenoside yakorewe abatutsi. Yishwe nyuma yo kwica Uwahgoze ari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe.
Ndasingwa Landouard yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya College Saint Andre, nyuma akomereza amashuri ye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Icyiciro cya gatatu cy’amashuri ya kaminuza yagikomereje muri kaminuza ya Laval iherereye mu mujyi wa Quebec muri Canada. Nyuma yakomereje amashuri ye muri kaminuza ya Montreal naho muri Canada.
Avuye muri Canada yaje kwigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ibi byo kwigisha yaje kubifatanya n’ubucuruzi aho yari afite hotel yiswe “ Hotel Chez Lando” nanubu ikaba ikiriho.
Wikipedia ivuga ko uyu munyapolitiki yari mu ishyaka rya PL mu gice cyiswe PL modele bari bakunze kwita muri icyo ko ari PL y’amajyojyi. Yabaye Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza y’abaturage.

Louise Mushikiwabo mushiki wa Ndasingwa Landouard
Amasezerano ya Arusha yasinywe ku itariki ya 4 Kanama 1993 yagumishije uyu mugabo kuri uyu mwanya n’ubwo yapfuye atawurahiriye kuko Guverinoma ya Habyarimana yananije abagombaga kurahira ku itariki ya 5 Mutarama 1994 hagamijwe gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho yaguye yagombaga kubamo FPR, guverinoma y’u Rwanda n’amashyaka atavuga rumwe na leta yariho icyo gihe.
Guverinoma ya Habyarimana yangaga kurahiza aba banyapolitiki kubera igitutu cya bamwe mu bari bagize akazu bavugaga ko aba banyapolitiki batavuga rumwe na leta nibarahira bizatuma aba banyakazu babura imyanya.
Mu gitabo cye “ Shake Hands with the Devil” LT General Romeo Dallaire wahoze ayobora ingabo za Minuar yavuze ko Ku itariki ya 17 gashyantare 1994 yari afite amakuru yavugaga ko hari umugambi wo kwivugana Ndasingwa Landouard na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga.
Ikibazo gikomeye n’uburyo Romeo Dalaire yamenye aya makuru ntafate ingamba zikomeye zo kubarindira umutekano kandi yari afite ingabo ayoboye. Aba bagabo bombi bavugwagaho kugira ibitekerezo bikakaye no gufata ibyemezo abandi batinyaga gufata.
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda rwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994, Lando yishwe bucyeye bwaho yicirwa hamwe n’umugore we w’umunya canada bari bariganye muri kaminuza ya Montreal muri Canada witwa Helene Pinsky.
Akaba yariciwe iwe mu rugo yishwe n’abajepe. Abana be 2 abajepe babarwaniye n’ingabo za Minuar zari zishinzwe kurinda Lando biza kurangira bishwe kuko ingabo z’abajepe zaje kurusha ingufu ingabo za Minuar.

No comments:

Post a Comment